I New York hamaze igihe haba urubanza hagati ya Benita Uruhisho aregamo uwahoze ahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye (UN), Ambasaderi Eugene Gasana amushinja kumufata kungufu mukwezi kwa karindwi 2014. Muriyi minsi Benita Uruhisho n’ababyeyi be basigaye baba mu gihugu cya Canada. Kurukuta rw’ukiko rw’ikirenga rwa New York, hari inyandiko zivuga ko Kagame yaguze Benita Uruhisho ngo ashinje Ambasaderi Eugene Gasana icyaha cyo kumufata kungufu. Kuva icyo gihe Benita Uruhisho asigaye agenda isi yose abifashijwemo n’ ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda binyuze mubiro bya Jenerali Patrick Karuretwa na Jenerali Innocent Nyakarundi. Abantu barihafi ya Benita Uruhisho bavugako asigaye ari umukunzi wa Jenerali Vincent Nyakarundi. Mubihe byashize, Benita Uruhisho yari umukunzi wa Regis Rugemanshuro umuyobozi mukuru wa Social Security Fund y’u Rwanda. Uruhisho avugwa kugirana urukundo rwimbitse nabagabo batandukanye mu Rwanda.
Iki kinyamakuru cyabonye ibimenyetso muri e-filing y’urukiko rw’Ikirenga i New York ko Ambasaderi Eugene Gasana yatsinze Benita Uruhisho murukiko mpanabyaha. Nyuma yo gutsindwa murukiko mpanabyaha, Prezida Paul Kagame yashyizeho manda mpuzamahanga zo gufatisha Ambasaderi Eugene Gasana kubera icyaha cyo gufatakungufu Benita Uruhisho. Biragaragara ko urwanda rumaze gutanga amafranga menshi muri urwo rubanza dukurikije umubare w’abunganizi bo mu nkiko (Avocats) baburanira Benita Uruhisho.
Ibyagiye bivugwa murubanza rwa Benita Uruhisho na Ambasaderi Eugene Gasana byagiye bishyirwa hanze (leak) n’abantu batazwi, mubihe bitandukanye. Mubintu bimaze gushyirwa hanze murubanza rwa Benita Uruhisho harimo bimwe bisekeje cyane. Urugero; Benita Uruhisho arivugira ubwe ko yigeze gufatwa kungufu ubwo yari afite imyaka icumi nine (14). Benita Uruhisho avugako ahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge (alcoholism na drugs) akoresha. Benita Uruhisho ngo afite ikibazo cy’amafranga n’uburwayi budakira bafite nka karande y’umuryango wabo. Benita Uruhisho yabwiye bamwe mu nshuti ze ko hari abanyarwandakazi yabanaga nabo i New York bamukoresheje imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina (lesbianism).
Amazina y’abagabo mu rubanza Benita Uruhisho aregamo Ambasaderi Eugene Gasana, iheruka kugaragara kumbuga nkoranyambaga nayo irasekeje:
(1) Benita Uruhisho
(2) Chantal Uwizera (atuye i New York. Iki kinyamakuru gifite inyandiko ivuga kuri Benita Uruhisho arega Chantal Uwizera amushinja icyaha cyubusambanyi kinavugwamo nanabamwe mubagabo bakoraga mu biro by”uhagarariye u Rwanda I New York. Hari ibindi byinshi tuzageza kubasomyi bacu kubirebana na Chantal nitwamara kumenya uburyo yemeye gukorana na DMI mu bugizi bwa nabi bwo guhungeta impunzi z”abanyarwanda ziba mu gihugu cya Amerika).
(3) Sephorah Umugisha
(4) Thabo Mubukanu
(5) Christa Umuhoza
(5) Michelle Umurungi
(6) Eva Walker
(7) Jean Sebulikoko
(8) Regis Rugemanshuro (Umuyobozi w’ikigega cy’ubwiteganyirize cy’u Rwanda (Rwanda National Social Security Fund)
(9) Virginie Ingabire (Umugore wa Ambasaderi Oliver Nduhungirehe. DMI ishobora kuba yarakoresheje uburyo bwo gufatirana umugore wa Ambasaderi Nduhungirehe mubibazo yari afitanye numugabowe cyane cyane kubirebana n”amabanga y’abashakanye, hamwe n’ikibazo cy’ubukene afite, bakaba bamukoresha mu guhungeta Ambasaderi Eugene Gasana. Amakuru y’uyu mugore tuzayabagezaho muminsi iri imbere).
(10 Lisa Kleinhenz
(11)Charlotte Mbungo
(12)Holvis Bayingana
(13) Omella Bayingana
(14) Brigadier General Vincent Nyakarundi
(15) Cindy Garay
(16) Kay MacKenzie
Kurubuga rw’urukiko rw’ikirenga rwa New York, muri e-filing, hagaragaramo itumanaho hagati ya Ambasaderi Eugene Gasana na Janet a.k.a Nyiramongi (umugore wa Paul Kagame) Nyiramongi apanga ukuntu yagura inzu i New York yashakaga kuzabanamo na Amb. Eugene Gasana. Biragoye kumenya niba Nyiramongi yashakaga kwahukana na Kagame. Iyindi nyandiko iteye inkenke n’inyandiko y’umuhungu wa Prezida Paul Kagame yandikira Ambasaderi Eugene Gasana amubwira ukuntu papa we – Paul Kagame – ari umubyeyi gito, ugira umutima mubi kandi w’umwicanyi. Umuhungu wa Prezida Paul Kagame yaburiye Ambasaderi Eugene Gasana imigambi y’ubugizi bwa nabi Paul Kagame yari afite kuri Ambasaderi Eugene Gasana n’umuryango we. Umukobwa wa Prezida Paul Kagame nawe yaburiye nyirarume”uncle” we, Ambasaderi Eugene Gasana.
Biragaragara ko hari amabanga menshi mu muryango wa Kagame tuzamenya uko urubanza rugenda rukomeza. Dushaka kwizeza abasomyi bacu ko tuzabagezaho ijambo kurindi kubintu byose bizavugirwa muri urwo rubanza.
Kw’itariki ya 6 zukwezi kwa mbere 2022 ikigo cya FBI cyasohoye raporo yitwa “Foreign Governments officials facilitate Transnational Repression Against US-based Victims” ugenekereje mu Kinyarwanda umuntu yabyita “Ibihugu by”amahanga bigira uruhare mu guhungeta abantu bahunze batuye muri Amerika”. FBI itunga u Rwanda agatoki kuba kimwe muribyo bihugu bihungeta ababihunze batuye muri Amerika, kenshi na kenshi usanga u Rwanda rukoresha abandi banyarwanda batuye muri Amerika mu guhungeta abandi banyarwanda bahigwa bukware na leta y”u Rwanda. Umuntu akibaza niba hari igihe kizagera abanyarwanda batuye Amerika na Canada bo leta ya Kagame ikoresha mu guhungeta abayihunze baba bazajyanwa mu nkiko kuburana ubufatanyacyaha na leta ya Kagame!