Tuesday , 23 April 2024
‘‘ Freedoms, democracy, human rights and rights to live are none negotiable ’’
Home » RNC: IJAMBO PEREZIDA KAGAME YARI AKWIYE KUBA YARAVUGIYE MU BUKWE BWA TETA, UMUKOBWA WA FRED GISA RWIGEMA.

RNC: IJAMBO PEREZIDA KAGAME YARI AKWIYE KUBA YARAVUGIYE MU BUKWE BWA TETA, UMUKOBWA WA FRED GISA RWIGEMA.

Intego: Amahoro – Ubumwe – Ubwisanzure

Taliki ya 6-11-2021 wari umunsi w’amateka ku muryango wa Fred GISA RWIGYEMA. Ni umunsi habaye ibirori byo gushyingira umwana wabo Teta, ibirori byabereye muri SERENA HOTEL.

Nanone ni umunsi ukomeye ku gihugu cy’ uRwanda kuko Fred GISA RWIGYEMA ari intwali imwe rukumbi y’imanzi Urwanda rufite.

Ni umunsi ukomeye cyane by’ umwihariko ku banyarwanda bigajemo abari barahunze mu 1959 no gukomeza.

Ukaba nanone umunsi ukomeye ku nshuti bwite za Fred GISA RWIGYEMA, zaba abanyarwanda cg abanyamahanga.

Perezida KAGAME yaratunguranye muri ibyo birori, aho kuvuga amagambo ajyanye n’ubukwe avuga polotiki y’amatiku nk’umunyamusozi.

Ijambo rya Perezida Kagame ryababaje cyane umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba Fred GISA RWIGYEMA.

Ijambo mbona Perezida Kagame yari akwiye kuba yaravugiye mu bukwe bwa TETA umwana wa Fred GISA RWIGYEMA.

Miryango migali muteraniye hano uyu munsi, nshimishijwe kandi ntewe ishema no kuba uyu munsi abana bacu, Manzi na Teta baduteranirije hano mu birori bikomeye cyane.

Maze iminsi myinshi ntegeranyije amatsiko uyu munsi, kugirango mbashe kwibwirira abana bange akari ku mutima, mbumbakire kandi mbabwire ko mbishimiye.

Uyu munsi ndavuga mu Kinyarwanda, ndasaba ko abantu begera kandi bagasemurira abashyitsi bacu bari hano batazi ikinyarwanda.

Miryango migali, munyemerere mbere yo kugira icyo mvuga, duhaguruke dufate umunota umwe twunamire kandi twibuke Nkubito y’Imanzi Fred GISA RWIGYEMA.

Murakoze!

Uyu munsi mpagaze imbere y’izi mfura zateraniye aha mu izina ryange bwite ariko nanone mu izina rya Fred GISA RWIGYEMA, umubyeyi wa Teta.

Mfitanye amateka maremare na Fred GISA RWIGYEMA sindibuyasubiremo yose uko yakabaye. Twarakuranye, ndetse twaranakoranye. mu byerekeye akazi, yabaye umuyobozi wange kugeza atabarutse. (Imana Imuhe amahoro n’ imigisha kandi akomeze aruhukire ijabiro kwa jambo).

Mu byo twanyuranyemo byose, yaranzwe no kwigomwa byose kugirango abandi babeho, by’ umwihariko kugirango jyewe mbeho, yakoze byinshi bitakorwa n’ ubonetse wese. Mu magambo make yari umuyobozi w’ ukuri kandi w’ ibihe byose.

Mu mibanire yacu, twagiranye igihango kandi turahirira kutazagitatira. Twagiranye igihango ku bitwerekeye ubwacu ndetse n’ ibyerekeye imiryango yacu (abana, ababyeyi batubyarira abana, abavandimwe bacu ndetse n’ ababyeyi batubyara). Ni igihango cyo kudahemukirana no kubanirana by’ iteka.

Janet RWIGYEMA uvuze ikintu gikomeye. Wishimiye ko ubu bukwe bubaye kandi bukabera mu gihugu. Ubu bukwe bwa Teta bubereye mu gihugu kubera ko Rwigyema umubyeyi we ari we rufatiro twese twubakiyeho.

Teta ni umukobwa wange. Teta mukobwa wange, unteye ishema, unkoze ku mutima. Wambereye umwana umubyeyi uwo ari we wese yakwifuza kugira (ndaza kukugarukaho). Manzi nawe kubera Teta ubaye umwana wange kandi warakoze kuba umwana mwiza.

Ngarutse ku bana ba Fred GISA RWIGYEMA, ndabashimira ko bambereye abana koko, urugero rwiza mu bandi bana. Barankundiye koko mbabera umubyeyi, babaye inshuti zidatana kugeza na bugingo n’ ubu.

Teta na murumuna wawe Ange INGABIRE ndabashimiye, ndabashimiye ko mwakundanye urukundo rukanyura. Teta ndagushimiye ko wabaye mukuru wa Ange koko, uruhare rwawe mu bukwe bwe rwagaragaje ko muri agati gakubiranije, Mwarakoze.

Mbabajwe nuko nyogosenge wagukundaga cyane Agaba Joy Imana itemeye ko ataha ubu bukwe. Aho ari nawe akomeze agubwe neza turacyahagaze ku gihango nagiranye na Gisa.

Basaza bawe Junior na Cyomoro ntibari muri ubu bukwe. Impamvu zatumye batabutaha ndazizi kandi nawe ndabizi ko uzizi neza.

Junior nubwo utari hano nziko unyumva kuri ibi byuma by’ ikoranabuhanga. Junior ndagushimiye nubwo utari hano.

Hambere aha warampamagaye umbwira ko utazataha ubukwe bwa mushiki wawe kubera impamvu wansobanuriye, narakumvise ariko nanone nk’ umubyeyi byarambabaje kuba utarahabaye. Nifuzaga kugira icyo nkubwira imbere y’ inkotanyi zose ziteraniye aha zabanye n’ umubyeyi wawe GISA RWIGYEMA. Ariko nk’uko wabinsezeranyije, ubwo uzaba uje gusura mushiki wawe nzabikora.

None rero sha, dore bashiki bawe bombi Ange na Teta ndabashyingiye, ndashaka ko nawe ugira vuba, ngushyingire dore wakerereje murumuna wawe Ivan, Kuba ntaragushyingira ni umwenda kandi nta Mwenda nshaka kuzajyana.

Mu bihe bitandukanye tuganira, nakubonyemo Nkubito y’ Imanzi GISA RWIGYEMA kandi koko imihigo yawe igaragaza ukwibyara gutera ababyeyi ineza.

Junior, ndagushimira urukundo rwawe na murumuna wawe Cyomoro. Iyo muri iyo za Amerika, mukampamagara bimwe byateye by’ ab’ iki gihe mbabona musangira muhuje urugwiro, byongera kunkomeza kandi bigashimangira igihango nagiranye na Gisa.

Nakoze inshingano za kibyeyi aba bana bariga bararangiza, bigira ku mashuri bashaka, babona ubumenyi bampesha ishema, sinzibagirwa umunezero nagize mu birori bya teta ndetse n’ ibya Junior ubwo basozaga Kaminuza.

Janet ndagushimira cyane ko wambaye hafi mu kurera aba bana, wabaye intwari, uri umubyeyi ntabona uko nkugereranya. Ndashimira Madamu wange ko yakubaye hafi kandi mukabanirana muri byose.

Mama, mama Gisa, ndagushimira cyane wambereye umubyeyi. Nziko hambere aho ubwo umubyeyi wange yatabarukaga wasigaranye irungu. Najyaga ngusura kabiri mu kwezi kuko nabaga nziko Teta ahari, ariko ubwo agiye, mama humura, nzajya nkusura buri cyumweru.

Ndashimira Imana ko yanshoboje guhigura umuhigo nahize, sintatire igihango nagiranye na Fred RWIGYEMA.

Ndashimira cyane mzee KARAKE, wahagarariye neza umuryango wa Fred GISA RWIGYEMA, wampesheje ishema, wahesheje GISA RWIGYEMA ishema, wakoze!

Mzee Kamanzi, mzee Paduwa, ndabashimiye cyane, mwatwakiriye neza mu rugo rwanyu, ibi bishimangiye ko umukobwa wange asanze imfura kandi nsanzwe mbizi ko muri imfura.

Mbere y’ uko nsoza, hano hari inshuti za Rwigyema zitandukanye cyane cyane abavuye mu gihugu cy’ abaturanyi, dear comrades from kampala, we warmly welcome and thank you for being part of this paramount event, where we are gathered to witness and celebrate the marriage of our daughter and the daughter of our beloved comrade late Fred Gisa RWIGYEMA.

Nanone reka nshimire commanders ba RPA mwese na RPF senior caders muri hano. Mwitabiriye ibirori by’ umwana w’ umuyobozi wacu, mumuhesheje ishema, mumpesheje ishema kandi muhesheje ishema Afande GISA RWIGYEMA.

Hanyuma rero reka nsabe Madamu atambuke anyegere hano twubakire abana:

1. Janet RWIGYEMA nguhaye inka

2. Eric Gisa RWIGYEMA nguhaye inka

3. Teta na MARVIN mbahaye inka mu izina rya FRED GISA RWIGYEMA

4. TETA NA MARVIN mbahaye nanone inka mu izina rya nge bwite

5. Ange ngwino hano uhe mukuru wawe inka
Nanone ndabizi ko inzira ndende mwanyuzemo mutegura ibi bana bange yabateye umunaniro, mbemereye ikiruhuko cy’ ukwezi kose (Nimushaka muzarenzeho), aho mushaka hose ku isi. Ibizakenerwa byose nzabitanga.

Bana bange, muzarangwe n’ urukundo, muzabyare hungu na kobwa, muzatunge mutunganirwe, muzahorane amata ku ruhimbi.

Mu zagire urugo ruhire.

About Gakwerere