Wednesday , 24 April 2024
‘‘ Freedoms, democracy, human rights and rights to live are none negotiable ’’
Home » Views From Readers » Icyivugo Cya Paul Kagame

Icyivugo Cya Paul Kagame

By: Paul MUGABO IN RUBAVU, RWANDA

Ndi Kagame kagenda kagamitse Ndi akagome k’ingoma yica Nkaba Nyamunsi itera intimba Nteza ingorane aho natuye.

Ndi Rudatinyumugayo wose Ndi umurozi utera ibisebe Mpiga ubukana kanseri na sida Ndyana kurusha igifu n’ifumbi Nshira ubumara kurusha inshira Ndi umwega ujunditse umwaga. Iyo nakambije mu gahanga Iminya yabaye nk’amaterasi N’ijwi ryagobwe ryagiye. Ingoto yafunze umuhogo wose Nayakanuye nsa n’igisambo.

Nsa n’uwatawe kuwa Kajwiga Mvubura umwaga uteye ukundi Umubiri wose ukaribwaribwa Ubwo urwiyenzo rukantaha Nkavuna ikitwa ibiti n’amabuye N’inshuti magara zikabebera Mwene Rutagambwa ndi icyago.

Nzira Gahutu se w’ibipinga Mfata nk’inzigo y’ingoma yacu Nkazira cyane uwize menshi N’uwo ugaragara nk’uw’ingenzi Kimwe n’uwifite mu butunzi N’umwe utyaye muby’amateka Akamenya ubwiru bwa Kalinga Wanga umuco wo guhakirizwa ! Uwo muca hirya nkamuca hino Nkamuca hasi mu mizi yose Nkamwangisha abe na rubanda Amashami yose ye nkayakonda Akahakuriza kuba inshike.

Uwo nkamuteza abacurabyaha Bakamusiga igisa n’icyasha Iherezo ry’uwo rikaba irimbi !
Ushaka igihutu agituma ikindi Murage wa Kanjogera ndabizi Mba ndoga Kabare ijoro riguye Uwo mutegera ku nda-nyango Y’abanze ababo n’ibisahiranda Nka Pasiteri, Kanyarengwe, Bamporiki na Bazivamo, Ngendahimana, Rwarakabije Mukantabana, na Gatsinzi, Nduhungirehe na Rucagu, Rusatira n’ibibwa nk’ibyo Bimwe mpa ijambo bigasizora Nk’ibyo bacometseho insinga Maze bikivamo nk’inopfu Bitekereza nyuma yo kuvuga Maze bikisama byasandaye Bikibera mpemuke ndamuke Bisa na Bihemu wa Ntibibuka!

Aho natuye mpacura inkumbi Nushidikanya ujye i Bugande Uhabaze imbaga nahatikirije Nkiri maneko ukuriye bose Niho nakuye irya Pirato Umwe wateye Imana intimba! Niciye Kibeho LONI irahunga Habura n’uwamvugiriza induru Ngo apfe kureba ko yatesha … Ibyo nakoreyeyo ni amahano ! Niciye Congo iyo mu makambi Goma, Bukavu, Tingi-tingi N’ahandi henshi ntarondoye. No mu bazayirwa sinahatinye Maze guhaga impunzi nica Ama miliyoni hafi arindwi Ubu ndayisasiye birazwi!

Niba unkekeraho kubeshya Umugabo ntanze ni LONI muzi Muri raporo ya MAPPING … Uzasanga ubugome bwanjye Buyingayinga Ebola kuvusha Bukica kurusha Kolera muzi!

Niciye mu Kiliziya ndidoga Dupfa Peraudin na Revolisiyo Nturuka hejuru mu basenyeri Ba Nsengiyumva mbica bombi Ndasa Ruzindana, Gasabwoya Rwabirinda ndamwikuza Ndasa Phocas ava muri Congo Naho Munzihirwa na Kataliko Mbagwa gitumo iwabo i Congo Nabo nasanze ari ibipinga Bapfa batwawe n’iyo mporero Ngabu musiga yidegembya.

Kuko ari imfura muz’ iwacu!

Nzira abaperezida banyugaza Mbara batanu maze kugarika Babiri iwange hano mu Rwanda Habyarimana, Sindikubwabo, Babiri hepfo aha mu Burundi Ndadaye n’uwo Ntaryamira N’umwe hakurya muri Congo Kabila mukuru ari we Muzehe. Nubwo mbujuje ku kiganza Ngombe ntuze ngize barindwi Bimpe kwiyambika umudende Wo kuba nshiye agahigo ku isi Ko kwibera Rukarabankaba Kandi byose mbona bishoboka : Pasiteri we ndamubitse.

Aho namushakira nasonga Ndacyacagura uwo gufunika Mbure Kikwete nice Museveni, Uwo we ndamuzi twarabanye. Uwatugoye ni Nkurunziza Ibipinga by’iwe ubu birakanuye Naho muri Congo ndavogera Nabashatse ni nko guhumbya!

Ubucuti bwanjye ni amacenga!

N’abo bamfashije urugamba N’abaje banshakiraho ubumuntu Narabahindutse ndabatsemba Sendashonga, Kanyarengwe, Ba Biseruka, Muvunanyambo Uwitwa Cyiza na Munyakazi, Col Rizinde na Nsekarije Narabakinduye ndabahuta Mbeshya hose ibyo nishakiye Ko bamwe bazize urw’ubusaza Abandi bakazira urw’ikirago Abandi bake bakazira urugomo; Sinjya ngorwa n’ibyo kubeshya Kuko ndi Kasha mu itekinika!

Bene wacu iyo nabaketse, mako izo nzigo za Rucunshu Mpita mbategeza DIYAMAYI Intozo zanjye mubyo kuvusha! Jya mu muryango kwa Fred Kwa Karegeya na Rwisereka Uwa Rugigana na Rwigara. Barakubwira ko ndi icyago Intimba ntera irakaba uko iri!

Hari n’abandi ndwaye cyane, ba Nyamwasa na Rudasingwa, ba Rujugiro na Marara, Sebarenzi we na Sankara Ntaretse uwitwa Rusesabagina N’inzigo nk’izo ntarondoye Nabo baririwe ntibaraye. Kandi amarenga narayaciye! Nzajya mbatungura nk’umujura Njye mbirenza ruhongohongo Nsigare niga uko nzagenza FDLR imbuza amahwemo Igatuma iteka ntasinzira Umutima iteka ugahora ubunga Kuva batangije urw’amasasu … Niyo inashibukaho imitwe yindi Itunze imbunda zo kundwanya Nyamara ntacyo nasize impande Ngo nyigambanire tuyisenye Ariko ikanga ikanaba ibamba Nka ka katsi karandaranda Utema ugira ngo ugace burundu Ariko ugakwiza umurima wose Cyangwa akiziritse ku muhoro Gashirwa aruko kanawuciye!

Ibijya gucika bica amarenga Nubwo ndeba ntega zivamo Ndacyacanga ikarita zanjye Intwaro zanjye ni uruhuri : Ingabo yanjye ni GINOSAYIDI Ikote nambaye ni Urwibutso Naho ingofero yitwa FARGE Ipantalo yanjye yitwa IBUKA Umukandara ni Icyunamo Mfite urukweto Never again Inkota yanjye ni Iyicarubozo Umuheto wanjye ukaba Gacaca Umwambi wanjye witwa TIJE Umutana wanjye ni Songamane Icumu ryanjye ni Agafuni Abanzi banjye ni Ibipinga Ingusho yanjye ni Akandoya Igihano cyabo ni icya Burundu Akarusho kabo ni Umwihariko!

Akarima kanjye ni uru Rwanda. Isuka igahinga ni RUPIYEFU Ihame ryanjye ni Ngayankwice Ubutabera ni Urusasu. Gereza yanjye ni mu Irimbi Ibitaro byanjye ni Camp Kami Naho iby’indembe ni Police Abavuzi banjye ni DIYAMAYI Naho abaforomo bakaba Intore Umuti wabo ni Utwa Munyuza Irimbi ryanjye ni muri Rweru Imodoka ihamba ni Akanyaru Iby’isanduku ni Imifuka. Naho ambilansi ni Pandagari.

Intebe nicayeho ni Ikinyoma Ikoranabuhanga ni Itekinika Igitugu cyanjye ni FORAMU Leta yanjye ni Yego Mwidishyi Abadepite ni ba Ndanyuzwe Abasenateri ni Ndiyo Bwana Ingabo zanjye ni Yes Afande Radio yanjye ni Semuhanuka.

Abanyarwanda ni Mporendame Mu gatsiko kanjye ni Girinka Inka y’ibipinga ni Urukwavu ! Nafashe rubanda ndayikenesha Inzara nateje ni Nzaramba Abahutu bose mbagira Impehe Rwema ndi igisebe kinuka.

Sinjya nicuza maze kwica. Kuko nanjye nsigaje kwicwa Dore ko nta gahora gahanze Nsigaye nanzwe impande zose Burundi, Congo no mu Bugande, Tanzanie yo ni ivu rihoze Simpfa kumenya ubwiru bwayo Uretseko isaha yose napfa. Naba ndangije ibidasanzwe. Namaze kwisasira ndi Kasha, nta muperezida duhiga n’umwe Nitwa icyorezo mu karere ! Kandi Sekibi ubu ndashoje Sinjya ntinda muby’amagambo Nkubita mbangura nk’igisiga Gihararumbu kiva mu Bega Kigirwamana cyo muri Tambwe Mpyisi yabyirukiye Nakivale Soko y’ikibi hano mu rwanda

 

About Gakwerere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *